Umuhanzi nyarwanda Donado yashyize hanze indirimbo nshya yaririmbye byinshi ku bijyanye n’ubuzima bugoye yanyuzemo ashaka amafaranga mu ndirimbo ye nshyashya yitwa My Life.

Donado yashyize hanze indirimbo ivuga ku buzima
Umuririmbyi Donado utanga icyizere muri muzika nyarwanda



Donado ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka akaba amaze gukora indirimbo nyinshi zinyuranye ziyongeraho My Life yashyize hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Donado yasobanuye ko indirimbo My Life yayishyize hanze ashaka kwerekana uburyo ubuzima tubamo bwa burimunsi bugoye cyane ndetse akerekana ko nta mafaranga nta mutuzo wabaho.

Yakomeje avuga ko mu buzima bwa hano ku isi umuntu ahura n’ibintu byinshi bimuhungabanya ariko iyo ukomeye ugashikama byose birarangira.

Kanda hano urebe My Life ya Donado



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU