Nkuko bisanzwe hano kuri touch rwanda, rimwe na rimwe tunyuzamo tukabandikira za byendagusetsa mu rwego rwo kubafasha kwiruhura mugorora imbavu nk’iyi byendagusetsa idasanzwe yagufasha kugorora imbavu.

Dore Byendagusetsa idasanzwe yagufasha kugorora imbavu

Umusore uzi akongereza gacye ukomoka kiradiha yagiye iGisenyi kwirira ubuzima ku mazi,
noneho yisasira agacyeka hasi aho ariryamira yota akazuba avuye koga,
ubwo acyota haba hanyuzeho umuzungu aramubaza ati “Are you Relaxing?”
Bisobanuye (Uri  kuruhuka..).
Rudoviko ati “Wapi ngewe ndi Rudoviko”.
Hashize iminota itanu hanyura undi muzungu aramubaza ati “Are you relaxing?”
Undi nawe ati “ese ndababwira ngeze ryari ko nge nitwa Rudoviko”….
Hashize akandi akanya umunyamerika winyuriragaho arongera amubaza icyo kibazo.
Undi amusubizanya umujinya ati “No No No, Me Me Rudoviko”….
Arongera ati “Ka nihagurukire aba barezi bari kuntesha umutwe
bakomeza kunyitiranya na Relakisingi”.

Mu gihe akiri gushakisha ahantu heza ho kwicara hatari abantu bamutesha umutwe aba abonye akana  k’akazungu nako kiryamiye kari kota izuba nawe arakabaza ati “Are you Relaxing?..”,
Akana  karamwenyura  kati “Yes, I am Relaxing”;
Rudoviko aba akanyujijemo  inshyi mu matama ati: “Wa Rwavumba we umuryango wawe uri kugushaka wakubuze nawe uri  ahangaha ngo urota izuba!!!!!!”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU