Umuririmbyi Alan Freeman ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat na Pop mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Ntibikabeho” ivuga uburyo azarwanira ishyaka umukunzi we kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.

Umuhanzi Alan Freeman yashyize hanze amashusho y'indirimbo Ntibikabeho
Umuhanzi Alan Freeman yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ntibikabeho




Umuririmbyi Alan azwi cyane mu ndirimbo nka Sugar Teta, Igikomangoma, Umubikira n’izindi nyinshi zubatse ibibanza mu mitima ya benshi.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa Ntibikabeho ivuga uburyo uwo akunda azamutetesha cyane k’uburyo azajya ahorana ibyishimo bidasanzwe.

Mu ndirimbo Ntibikabeho, Freeman aremeza uburyo azatonesha umukunzi we
Mu ndirimbo Ntibikabeho, Alan aremeza uburyo azatonesha umukunzi we

Aganira na Touchrwanda umuririmbyi Alan yatubwiye ko iyi ndirimbo izaryohera cyane abantu bari mu munyenga w’urukundo kuko yiganjemo amagambo y’urukundo aryoheye amatwi.




Kanda hano urebe Ntibikabeho ya Freeman

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU