Umuhanzi Gisa Cy’inganzo wakunzwe cyane mu njyana za RnB, Raggae na Afrobeat agiye kwerekeza muri Australia kwiga mu ishuri ry’umuziki.

Gisa cy’inganzo benshi bamumenye mu ndirimbo nka Ku Nkombe, Uruyenzi, Genda ubabwire n’izindi nyinshi ndetse ari mu bahanzi nyarwanda bafite impano idasanzwe yo kuririmba gusa benshi bababazwa n’ubuzima uyu musore abayemo nyuma yuko mu minsi ishize yari afunzwe azira ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri ubu, umuhanzi Gisa agiye kwerekeza mu gihugu cya Australia kwiga mu ishuri ry’umuziki nkuko yabyemereye umunyamakuru wa Touchrwanda.com

Gisa cy'inganzo aremeza ko mu minsi ya vuba azaba yerekeje muri Australia
Gisa cy’inganzo aremeza ko mu minsi ya vuba azaba yerekeje muri Australia

Gisa cy’inganzo yagize ati “Muri iyi minsi ndimo kwiga ibijyanye n’umuziki aho ndimo kwigishwa n’abazungu uburyo bagorora ijwi neza k’uburyo wabasha kuririmba ahantu mu buryo bwa Live kandi binogeye ijisho, bitewe nuko mfite umuryango uba hanze y’igihugu banyemereye ko bagiye kuntwara nkajya kwiga hanze kugira ngo mbashe kugira ubumenyi bwisumbuyeho.”

Gisa kandi yakomoje ku mukandida ashyigikiye mu matora ya Perezida wa Repubulika, aho yavuze ko ijwi rye azariha nyakubahwa Paul Kagame ijana ku ijana.

Gisa Cy'inganzo ngo ashyigikiye Nyakubahwa Paul Kagame mu matora
Gisa Cy’inganzo ashyigikiye Nyakubahwa Paul Kagame mu matora

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU