Hashize igihe kitari gito bihwihwiswa ko umuhanzi Gisa cy’inganzo anywa ibiyobyabwenge ariko hakabura gihamya yemeza neza ko ayo makuru ari impamo.

Nyuma yo gukomeza gukurikirana cyane ubuzima Umuhanzi Gisa cy’inganzo abayemo, Touchrwanda twatahuye bimwe mu bikorwa n’ibyiyumvo aba afite igihe amaze kunywa ku biyobyabwenge.

Gisa cy'inganzo amaze kunywa ibiyobyabwenge ahita yisinzirira
Gisa cy’inganzo amaze kunywa ibiyobyabwenge ahita yisinzirira



Nguwo Gisa cy'inganzo basigaye bita Gisa cy'ibati
Nguwo Gisa cy’inganzo basigaye bita Gisa cy’ibati

Gisa wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Uruyenzi, Ku nkombe, Uruhinja n’izindi nyinshi byatahuwe ko iyo amaze kunywa kuri Muggo asinzira ahagaze ndetse naho yicaye hose agasinzira nk’umuntu wishwe n’ibitotsi byinshi.

Kubera kunywa Muggo, Gisa arenda kwicwa n'ibitotsi ku manywa y'ihangu
Kubera kunywa Muggo, Gisa arenda kwicwa n’ibitotsi ku manywa y’ihangu

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamana 2017, Gisa cy’inganzo yagaragaye imbere ya camera ari mu bizunga biteye ubwoba, guhagarara byamunaniye ndetse naho yicaye hose yahitaga asinzira nk’umuntu unaniwe cyane.

Gisa wagira ngo yageze mu buriri
Gisa wagira ngo yageze mu buriri
Nubwo anywa ibiyobyabwenge, Gisa aracyambara amaherena ku matwi
Nubwo anywa ibiyobyabwenge byinshi, Gisa aracyambara amaherena ku matwi
Umusore ukunzwe cyane mu ndirimbo nka Uruyenzi nguku uko asigaye ameze
Umusore ukunzwe cyane mu ndirimbo nka Uruyenzi nguku uko asigaye ameze



Ababonye uyu muhanzi bose bumiwe ndetse benshi bamutura amasengesho menshi kugira ngo Imana izamufashe acike burundu kuri ibi biyobyabwenge byamugize imbata.

Abantu benshi bakomeje gusengera Gisa cy'inganzo
Abantu benshi bakomeje gusengera Gisa cy’inganzo

AYA NI AMWE MU MASHUSHO YA GISA CY’INGANZO AVUYE KUNYWA MUGGO



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU