Ikipe ya Kiyovu Sport yakataje mu kugura abakinnyi n’abatoza muri mwaka wa shampiyon ugiye gutangira wa 2017-2018, bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere.

Kiyovu iri mu manegeka yo kumanuka mu kiciro 2 inganyije na As Kigali...

Ikipe ya Kiyovu sport yagize ibihe bitari byiza umwaka washize wa 2016-2017 isoza shampiyona iri mu makipe 2 azamanuka mu kiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gusoza shampiyona iri ku mwanya wa 13 ifite amanote 27 igihe cy’umwaka wose, mu makipe 14, hagombaga kumanuka amakipe 2 ya nyuma.

Ibimenyetso bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere

Ikipe ya Kiyovu yasoje shampiyona igomba kumanuka mu kiciro cya kabiri, nyuma y’izonzira zose zikomeye n’ibihe bikomeye ikipe ya Kiyovu yanyuzemo, byabaye ngombwa ko ijya kwisunganya kugirango itaza takaza abakunzi n’abannyi bayo.

Ibimenyetso bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere

Mu kwisuganya Kiyovu sport yakiriye inkuru nziza ivuga ko ishobora guhabwa amahirwe  yogukina ikiciro cya mbere mu gihe ikipe ya Isonga fc itazazamuka mu kiciro cya mbere nkuko yabikoreye isoza shampiyona y’ikiciro cya kabiri ari iya 2, igatangaza ko ntagahunda ifite yo gukina ikiciro cya mbere nk’ikipe izamutse mu kiciro kabiri.

Ibimenyetso bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere

Byatumye ikipe ya kiyovu sport ifata umwanzuro wo kongera imbaraga mu mitegurire y’ikipe izakina shampiyona mwaka utaha wa 2017-18, niko gufata umwanzuro wo kugura abakinnyi bakomeye ba hano mu Rwanda no hanze, bahereye mu kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 Rayon sport, iguramo umukinnyi ukina mu binyuma Kakule Mugheni Fabrice, ntibyarangiriye aho kuko ikipe ya Kiyovu sport yahise igura undi mukinnyi wa turutse mu gihugu cya Uganda, n’abandi ba hano mu Rwanda basanzwe bakina mu kiciro cya mbere.

Ibimenyetso bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere

Ibimenyetso bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere

Ikipe ya Kiyovu sport ikomeje igikorwa cyo kwiyubaka no kwitegura shampiyona ya 2017-2018 mu kiciro cyambere hano mu Rwanda.

Ibimenyetso bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere

Kiyovu ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye, ndetse n’umutoza Cassa Mbungo Andre wagize ibihe byiza n’amateka akomeye mu gutoza amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka Police fc, As Kigali yatwayemo ibikombi bitandukanye, bigaragaza ko Kiyovu izakina ikiciro cya mbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU