Umugabo Barafinda Sekikubo Fred umaze kuba icyamamare mu Rwanda kubera udushya twinshi azwiho yatangaje bimwe mu byifuzo bye maze abantu bamuha urwamenyo karahava.

Barafinda Sekikubo Fred umaze kuba icyamamare mu Rwanda
Barafinda Sekikubo Fred umaze kuba icyamamare mu Rwanda

Uyu Barafinda ni umugabo w’imyaka 47 wamamaye cyane ubwo yajyanaga ibyangombwa bye muri Komisiyo y’amatora avuga ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.



Nyuma yuko abanyarwanda babonye uyu mugabo batangiye kumwibazaho cyane nawe akajya agenda avuga amagambo asekeje cyane mu itangazamakuru, bituma benshi bamufatamo nk’umunyarwenya ukomeye.

Kuri ubu uyu mugabo yatangaje icyifuzo afite maze ahabwa inkwenene kuko byahise bifatwa nk’inzozi.

Barafinda yatangaje ko afite icyifuzo cyo kuzayobora Africa yose, byaba na ngombwa akazafata utundi duce tunyuranye ku isi, k’uburyo aho aciye hose bazajya bamumenya.

Barafinda uzwiho kwambara imyambaro isekeje aherutse kwemeza ko yigeze kujya kuvurirwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe i Ndera.

Barafinda wigeze kuvurirwa i Ndera ngo arifuza kuyobora Africa yose
Barafinda wigeze kuvurirwa i Ndera ngo arifuza kuyobora Africa yose



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU