Igihugu cy’u Rwanda kigiye gusurwa n’ibyamamare bikomeye ku isi mu gikorwa gikomeye cyo Kwita Izina ingagi kizaba ku itariki ya 01 Nzeri 2017 mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze.

Mu karere ka Musanze, hagiye kubera igikorwa cyo Kwita Izina Ingagi
Mu karere ka Musanze, hagiye kubera igikorwa cyo Kwita Izina Ingagi

 Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 13 ukaba utegerejwemo ibyamamare bikomeye ku isi mu ngeri zitadukanye.

Mu byamamare bikomeye bizitabira uyu muhango harimo abakinnyi ba Filime bakomeye muri Amerika( Hollywood) ndetse no muri Nigeria, si ibyo gusa kandi kuko hari n’abaherwe bakomeye ku isi bazitabira uyu muhango.

Mu byamamare byamaze kwemeza ko bizitabira uyu muhango harimo umukinnyi wa Filime, Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya, Icyamamare Sean Penn, Ramsey Nouah wo muri Nigeria n’abandi benshi.

Umukinnyi wa Filime, Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya ategerejwe I Kigali
Umukinnyi wa Filime, Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya ategerejwe I Kigali

Sean Penn nawe azaza i Kigali
Sean Penn nawe azaza i Kigali

Ramsey Nouah wo muri Nigeria nawe ategerejwe i Kigali
Ramsey Nouah wo muri Nigeria nawe ategerejwe i Kigali

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU