Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Davido nyuma yuko aririmbye uyu mukinnyi w’icyamamare kurwego rwisi mu ndirimbo ye yise Fall, uyu mukinnyi nawe yamukoreye ikintu kuburyo cyatunguye abatari bake.

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Davido byatunguye benshi

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki, ukomoka mu gihugu cya Nigeria nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Fall” akaririmbamo icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo, byatumye uyu mukinnyi afata umwanzuro wo kumukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ari na we muhanzi w’umunyafurika akurikiye bwa mbere.



Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Davido byatunguye benshi

Uyu mukinnyi kuri instagram akurikira abantu 379 gusa. Mu bahanzi Cristiano akurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga harimo ibyamamare by’abanyamerika nka Selena Gomez, 50Cent, Justin Timberlake, Alicia Keys ndetse na Beyonce ariko kuri ubu Davido na we yiyongereye ku mubare w’abahanzi bake uyu mukinnyi agaragaje ko yemera ibikorwa byabo bya muzika kuri iyi si nzima.

Ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Davido byatunguye benshi

Kubera ibyo Cristiano Ronaldo yakoze byo gukurikira Davido ku rukuta rwe rwa Instagram dore ko ariwe muhanzi wenyine w’umunyafurika akurikira kuri instagram bikaba byatunguye abatari bake.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU