Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Miss Rwanda 2016(Mutesi Jolly) na Miss Rwanda 2017(Iradukunda Elsa) bagaragaje ibyishimo batewe no guhagararana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Miss Rwanda 2016(Mutesi Jolly) na Miss Rwanda 2017(Iradukunda Elsa) bari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Miss Rwanda 2016(Mutesi Jolly) na Miss Rwanda 2017(Iradukunda Elsa) bari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora bishimangira ko Nyakubahwa Paul Kagame agomba kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, abantu banyuranye hirya no hino mu Rwanda barishimye cyane, bagaragaza ko batewe ishema no kongera kuyoborwa na Nyakubahwa Paul Kagame.

Ba Nyampinga b’u Rwanda mu myaka ibiri ishize(2016,2017) aribo Elsa na Jolie nabo bagaragaje ko bishimiye cyane kubonana na Perezida Paul Kagame ndetse baranifotozanya.

Ba Nyampinga bishimiye cyane kwifotozanya na na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ba Nyampinga bishimiye cyane kwifotozanya na na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU