Umuhanzi Sintex akaba n’umuvandimwe w’umunyarwenya Nkusi Arthur (Rutura) nyuma yigihe kitari gito amaze muri muzika nyarwanda aremeza ko igihe kigeze ngo yerekane ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Sintex: Igihe kirageze ngo nerekane ko ndi umuhanzi ukomeye mu Rwanda

Umuhanzi Kabera Arnold wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Sintex nyuma y’igihe kitari gito ari muri muzika nyarwanda aremeza ko igihe kigeze ngo nawe yigaragaze nk’umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse akaba anifuza kugeza umuziki we kurwego mpuzamahanga.



Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ariko akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo yise Ntabyubuntu kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri nshyashya arizo Why na Ndabyimenyerandetse akaba yaranakoranye indirimbo na Young Grace yitwa Ikofi.

Sintex: Igihe kirageze ngo nerekane ko ndi umuhanzi ukomeye mu Rwanda

Sintex aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko icyatumaga umuziki we udatera imbere yari atarabona umufasha mu bikorwa bye bya muzika ariko kuri ubu akaba yaramubonye ndetse akaba abona aricyo gihe cyo kwerekana ko ari umuhanzi ukomeye haba mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga.

Sintex: Igihe kirageze ngo nerekane ko ndi umuhanzi ukomeye mu Rwanda

Uyu muhanzi kandi akaba ari umuhanzi uzaririmba mu gitaramo cya Seka Live kizabera muri Serena Hotel kuri 26 kanama igtaramo kizahurira abanyarwenya batandukanye aribo Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda ndetse nabandi batandukanye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU