Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yo kwitegura shampiyona ya 2017-2018 ikore kabiri ku munsi aho bari gukora mu gitondo na nimugoroba saa kumi (16h00) kuri stade ya Kicukiro Ahahoze ETO Kicukiro yahindutse IPRC Kigali.Imyitozo yakozwe ku Munsi w’ejo yakozwe n’abakinnyi bose usibye abari mu ikipe y’igihugu bahawe ikiruhuko cy’iminsi 2 bakatangirana n’abandi kuwa Kane.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa gishuti bazakina na KCCA yo mu gihugu cya Uganda mu mpera z’iki cyumweru, iyi kipe  ikaba ifite gahunda yo gukora imyitozo kabiri ku munsi guhera mu gitondo saa mbiri (08h00) iyi myitozo izabera kuri sitade amahoro guhera uyu munsi, kuwa gatatu ndetse bakore na saa cyenda n’igice(15h30)kuri sitade ya Kicukiro.

               
Abakinnyi bose kugeza magingo aya bakaba bameze neza nta n’umwe urwaye cyangwa ufite imvune na Eric Tuyishime wari wagize ikibazo cyo mu itako akaba uyu munsi yakoze imyitozo neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU