Umwana ukiri muto cyane akomeje gutungura abatari bake bitewe n’ Impano idasanzwe afite yo kuririmba dore ko abenshi bemeza ko uburyo bumvamo uyu mwana aririmba nabo bibatungura. 

Impano idasanzwe yumwana ukiri muto cyane ikomeje gutungura abatari bake



Isimbi Rango Genesis numwana ukiri muto cyane akaba afite imyaka 6 akaba yiga mu mwaka wa 2 wamashuri abanza uyu mwana akaba akomeje gutungura abatari bake bitewe nimpano afite akaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Impano idasanzwe yumwana ukiri muto cyane ikomeje gutungura abatari bake

Nkuko Genesis yabitangarije Touchrwanda akaba yatubwiye ko iyi mpano ayikomora kuri se umubyara witwa Rango King uyu akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo z’icyunamo ndetse uyu mwana ababyeyi be bakaba baratangiye kumutoza kuririmba afite imyaka 4 kuri ubu akaba akomeje gutungura abatari bake bitewe nimpano ye.

Impano idasanzwe yumwana ukiri muto cyane ikomeje gutungura abatari bake



Akaba yakomeje kandi adutangariza ko kuri ubu ari gufashwa na PSP Music iherereye ku kagugu ikaba ikoramo Producer witwa Timberland umukorera indirimbo z’amajwi (Audio) ndetse na Remy umukorera amashusho (Video).

Genesis muminsi mike akaba ategura gushyira hanze amashusho yindirimbo ye yambere ariyo Turashima ndetse nyuma yiyi ndirimbo akaba ateganya no kuzakora izindi nyinshi zitandukanye ngo kuko bitewe nuburyo abantu bakiriye indirimbo ye nawe byahise bimutera imbaraga zo gukora cyane.

Kanda hano wiyumvire indirimbo Turashima ya Genesis



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU