Kuri uyu wa Kane 24 Kanama hagana saa sita z’amanywa ku mugezi wa Nyabarongo ku ruhande rw’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hafatiwe ingona yishwe irashwe.




Iyi ngona iri mu itsinda ry’ingona zari zarayogoje abaturage zibarya.Hari amakuru avuga ko hashize icyumweru kimwe ingabo na Polisi by’Igihugu batangije ‘Operation’ yo guhiga izi ngona.

Ngo iyi ngona yaguye mu mutego watezwe n’inzego z’umutekano nyuma y’igihe izi nyamaswa zica abaturage babaga bagiye gushaka amazi yo gukoresha ku mugezi wa Nyabarongo.

Abaturage batakaje ubuzima barimo abo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’abo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika.

Polisi yatangaje ko iri butange amakuru nyuma. Ngo hategerejwe icyemezo gifatwa na RDB (Rwanda Development Board) kugira ngo hagire igikorwa kindi. Ni nyuma y’uko irashwe kugirango hatagira uwo yica.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU