Sibomana Patrick  Papy, rutahizamu wahoze akinira ikipe ya APR FC uherutse kwerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Belarus yagize ikibazo cy’imvune ikomeye, igiye gutuma amara hafi amezi abiri hanze y’ikibuga.

Papy yavunitse ubwo ikipe akinamo ya Shakhtyor yakinaga n’ikipe yitwa Dinamo Brest banganyije ibitego 2 kuri 2.

Papy yavunitse mu mikino wahuje Shakhtyor n’ikipe yitwa Dinamo Brest
Papy yavunitse mu mikino wahuje Shakhtyor n’ikipe yitwa Dinamo BrestNyuma yo kuvunikira muri uyu mukino, Papy yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya maze bamaze kumusuzuma abaganga bategeka ko agiye kumara ibyumweru umunani adakandagiza ikirenge mu kibuga.

abaganga bemeje ko agiye kumara ibyumweru umunani adakandagiza ikirenge mu kibuga.
abaganga bemeje ko agiye kumara ibyumweru umunani adakandagiza ikirenge mu kibuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Papy yashyizeho ifoto imugaragaza yavunitse maze agira ati “Nyagasani wanjye bana nanjye muri ibi bihe ndimo kandi ndakwizeye ????????”Papy aryamye mu kibuga nyuma yo kuvunika
Papy aryamye mu kibuga nyuma yo kuvunika

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU