Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku izina rya Bruce Melodie agiye gukorera ibitaramo bitatu bikomeye ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada.

Melodie agiye gukorera ibitaramo bitatu bikomeye muri Canada
Melodie agiye gukorera ibitaramo bitatu bikomeye muri Canada

Bruce Melody yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ntujy’unkinisha, Ntundize, Complete me n’Ikinya ikunzwe cyane na benshi muri iyi minsi, si ibyo gusa kandi kuko uyu muhanzi azwiho kugera kure mu marushanwa akomeye arimo na Primus Guma Guma.



Melody ukomeje kugira ibironda (amahirwe) bidasanzwe muri uyu mwaka wa 2017 agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada ho ku mugabane wa Amerika gukorerayo ibitaramo binyuranye ndetse akaba ateganya no kuzahafatira amashusho y’indirimbo ze zinyuranye.

Uyu muhanzi azatangira ibi bitaramo guhera ku itariki ya 26 Kanama 2017 bikazarangira mu kwezi kwa Nzeri.

Melody yagize amahirwe adasanzwe muri 2017
Melody yagize amahirwe adasanzwe muri 2017

Mu minsi ishize Melody yatumiwe nk’umuhanzi uhagarariye u Rwanda muri Coke Studio Africa, ndetse aherutse kuva mu gihugu cya Nigeria aho bivugwa ko yanahakoreye indirimbo afatanyije n’icyamamare Falz.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU