Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu ukomeye wo mu Burundi witwa Bimenyimana Bonfils Caleb amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa gicuti.

Bimenyimana Bonfils Caleb yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sport
Bimenyimana Bonfils Caleb yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sport

Bonfils Caleb aje avuye mu ikipe ya Vital’o FC mu Burundi akaba kandi akinira ikipe y’igihugu Intamba ku rugamba.



Mu mukino wa gicuti wahuje abakinnyi ba Rayon Sports ubwabo ukarangira batsindanye ibitego ibitego 3 kuri 1, Caleb yahawe iminota 10 gusa ngo yiyereke aba Rayon anabyitwaramo neza cyane aho muri iyo minota 10 yatsinzemo igitego kimwe ndetse atera n’amashoti ajya mu izamu menshi yavuye ibindi bitego.

Nyuma y’umukino wa gicuti, Caleb yasinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon, aho azifashishwa mu mikino inyuranye irimo nka shampiyona itaha ya 2017-2018, akaba agomba kandi kujyana n’abandi muri Tanzania, aho Rayon Sports izaba igiye gukina na Simba SC mu rwego rwo kwizihiza icyitwa Simba Day ikazanahakina umukino wa gicuti na Azam.

Bimenyimana Bonfils Caleb azifashishwa mu mikino inyuranye ya Rayon Sport
Bimenyimana Bonfils Caleb azifashishwa mu mikino inyuranye ya Rayon Sport



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU