Umuririmbyi nyarwanda ukorera umuziki we muri Amerika Ngabo Medard Jobert uzwi ku izina rya Meddy muri muzika yahishuye uburyo yigeze gutwika inzu y’iwabo akiri umwana.

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo Slowly yari amaze imyaka irindwi(7) adakandagira mu gihugu cy’u Rwanda, akaba yarasesekaye mu mujyi wa Kigali tariki ya 26 Kanama 2017.

Meddy yakiranywe urugwiro ubwo yasesekaraga i Kigali
Meddy yakiranywe urugwiro ubwo yasesekaraga i Kigali

Mu kiganiro yagiranye na City Radio, Meddy yavuze uburyo yigeze gutwika inzu y’iwabo mu myaka yashize akoresheje Buji.

Meddy yasobanuye uburyo yigeze gutwika inzu y'iwabo akoresheje Buji
Meddy yasobanuye uburyo yigeze gutwika inzu y’iwabo akoresheje Buji

Yagize ati: “Kera njyewe na mukuru wanjye twakinaga Karate, umunsi umwe arampamagara arambwira ngo nze anyereke umukandara yahawe, namusanze mu cyumba gusa ntago habonaga byabaye ngomba ko ncana Buji (Bouje), hanyuma umukandara turawubura dutangira kuwushakisha munsi y’igitanda nabwo turawubura, nahise mukanga twese turiruka nibagirwa ko nacanye Buji, twaje gushiduka inzu yahiye abaturage barimo gutabaza.”

Tubibutse ko Meddy yaje mu Rwanda kuririmba mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest ndetse nyuma yaho akaba yemeje ko azakora ibindi bitaramo binyuranye mu ntara z’igihugu.

Aganira n’itangazamakuru, Meddy yavuze ko azakora igitaramo cya mbere muri Mutzig Beer Fest izabera I Nyamata, hanyuma akabona gukorera ibindi bitaramo binyuranye hirya no hino mu gihugu.

Meddy ari kumwe na Boubou wagize uruhare runini mu kuza kwe
Meddy ari kumwe na Boubou wagize uruhare runini mu kuza kwe


Meddy yavuze ko azakorera ibitaramo binyuranye mu gihugu cy'u Rwanda
Meddy yavuze ko azakorera ibitaramo binyuranye mu gihugu cy’u Rwanda
Meddy yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Meddy yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru


Meddy yakiranywe ubwuzu bwinshi akigera i Kigali
Meddy yakiranywe ubwuzu bwinshi akigera i Kigali

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU