Ikipe ya Rayon sport irikwitegura imikino itegura shampiyona (Pre-season) izabera muri Tanzania mu cyumweru gitaha, yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe y’abakinnyi basazwe bakinira kuri stade Mumena aho umutoza wayo Karekezi Olivier yagerageje abakinnyi bashya.

Karekezi Olivier yagerageje abakinnyi bashya uyu munsi

Uyu mukino wari mu rwego rwo kwitegura indi mikino Rayon Sports izajya gukinira muri Tanzania aho yatumiwe na Simba SC, Umutoza Karekezi akaba avuga ko ikipe ye igeze ku rwego rwiza mu myiteguro uretse ko n’iyo aba afite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu byari kumubera byiza kurushaho.

Karekezi Olivier yagerageje abakinnyi bashya uyu munsi

Uyu mukino watangiye ku i saha ya saa tatu n’igice ku kibuga cya stade Mumena aho ikipe ya Rayon sport isanzwae ikorera imyitozo, muri uyu mukino warurimo ingufu nyinshi umutozo Karekezi Olivier yari yemerewe gusimbuza abakinnyi bose ashaka, kugirango abone uko agerageza bakinnyi be ku Bwinshi.

Karekezi Olivier yagerageje abakinnyi bashya uyu munsi

Mu gice cya Kabiri cy’umukino niho habonetsemo ibitego 2 kuruhande rwa Rayon sport bitsindwa na Mugisha Gilbert wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe neza na Yusufu habimana bita ‘Fafana’, nyuma y’iminota mike Alassane Tamboula ahita atsinda igitego cya kabiri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU