Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26, Kanama, 2017. Abakunzi ba volleyball bategerezanyije amatsiko yo kumenya ikipe izerekeza ku mukino wa nyuma wa playoffs, mbere y’ umukino wa kamarampaka uzahuza Kirehe na IPRC y’ amajyepfo.

REG V KIREHE



Aya makipe yombi akaba anganya umukino umwe kuri umwe (1-1) zimaze gutsindana hagati yazo, mu mikino itatu iba teganyijwe muri 1/2. Imwe muri izi kipe ebyiri, izabasha gutsinda uyu mukino, izahita ibona itike y’ umukino wa nyuma, aho izasangayo Gisagara VC yo yamaze kubona iyi tike basezereye APR VC baytsinze imikino 2-0.

Mu mukino wa mbere wabereye mu Karere ka Kirehe, ikipe ya IPRC yatsindiye ikipe y’ akarere ka Kirehe imbere y’ abafana bayo amaseti 3-2 mu mukino wabereye ku kibuga cya Nyakarambi.

Mu mukino wa kabiri, IPRC niyo yawakiriye aho yasabwaga kuwutsinda kugirango basezerere Kirehe, ariko siko byagenze kuko Kirehe VC nayo yabihimuyeho, ibatsindira imbere y’ abafana bayo ku maseti 3-2.

Ibi byavugaga ko amakipe yombi, azakiranurwa n’ umukino wa gatatu ari nawo bakina kuri uyu wa Gatandatu ukazabera ku kibuga cya Nyakarambi Kirehe isanzwe yakiriraho.

Ikipe ya Kirehe ikaba ikubutse muri Uganda aho yari yitabiriye irushanwa ryateguwe n’ ikipe ya KAVC aho ndetse bageze ku mukino wa nyuma bahatsindirwa na APR VC amaseti 3-2. Iyi kirehe ikaba ikinisha hafi 98%, ari abakinnyi bakomoka Kirehe.

Naho ikipe ya IPRC y’ amajyepfo yo, ni imwe mu makipe yigaragaje cyane muri uyu mwaka wa shampiyona bakabifashwamo no gukina nk’ ikipe, nubwo nta mazina aremereye asanzwe amenyerewe na benshi muri Volleyball mu Rwanda.



Umukino wa gatatu wa 1/2: Kirehe v IPRC South ( Nyakarambi  11h00)Imikino bamaze gukina: Kirehe 1-1 IPRC South

Imikino ya nyuma ‘playoffs’ mu bagore yo ikaba yarabaye isubitswe, kubera amakipe y’ amashuri yisumbuye yitabiriye imikino ya FEASSA iri kubera Gulu ho mu gihugu cya Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU