Itsinda rya Urban Boyz rikomeje gukora cyane nyuma yaho rishyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Mama ndetse ikaba ikomeje gukundwa nabatari bake kuri ubu mbere yuko Kitoko Bibarwa asubira mu Bwongereza bakaba babanje gukorana indirimbo.

Mbere yuko Kitoko Bibarwa asubira mu Bwongereza




Umuhanzi Kitoko wibera mu gihugu cy’ubwongereza ariko akaba yaramaze iminsi abarizwa mu Rwanda uyu muhanzi mugihe yiteguraga gusubira mu Bwongereza itsinda rya Urban Boyz rikaba ryamwegereye babanza gukorana umushinga w’indirimbo.

Nkuko bamwe mu bahanzi babaririmba muri iri tsinda rya Urban Boyz aribo Nizzo na Humble bagiye babishyira ku rukuta rwabo rwa Instagram bakaba bagiye bashyiraho amwe mu mafoto ndetse namashusho yifatwa ryiyo ndirimbo aho bigaragara ko ayo mashusho ari gukorwa na Sasha Vybz.

Iyi ndirimbo ikaba ije nyuma yiminsi mike ishize bashyize hanze amashusho yindirimbo yabo yitwa Mama ndetse bikaba bigaragara ko iri tsinda rikomeje gukora cyane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU