Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere ikora impinduka mu kugura no kongera amasezerano muri bamwe mu bakinnyi basanzwe bafite amazina akomeye hano mu Rwanda .



Iyi kipe ya Kiyovu sport, yamaze gusinyisha umukinnyi Habyarimana Innocent uzwi ku izina rya ‘Di Maria’ wakiniraga ikipe ya APR FC umwaka ushize.

Image result for Habyarimana Innocent

Habyarimana Innocent yasinye imyaka ibiri muri APR Fc umwaka ushize wa shampiyona 2016-2017 ndetse ahabwa miliyoni umunani ngo aze asimbure Iranzi Jean Claude muri APR Fc, gusa uyu mukinnyi wahoze ari kapiteni wa Police ntiyagiriye amahirwe muri APR FC nkuko byari byitezwe na Benshyi.

Image result for Habyarimana Innocent

Uyu musore ukina asatira izamu aciye ku ruhande, yari amaze iminsi akora igeragezwa muri Rayon Sports, ubu yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko Umuvugizi wayo, Omar Munyengabe yabihamirije Touchrwanda.com ko uyu mukinnyi yaguzwe na Kiyovu sport.

Yagize ati “Nk’ikipe ishaka kwiyubaka kandi ntizongere kwitwara uko byagenze umwaka ushize, hari abakinnyi turi kugura batandukanye bazaza kudufasha. Ku mugoroba [wo kuri uyu wa Gatatu] twasinyishije abakinnyi babiri barimo Habyarimana Innocent wakiniraga APR FC ndetse na Hakubaho Vincent wavuye muri Pépinière FC, aba bose bahawe imyaka ibiri ndetse hari n’abandi turimo kuganira ku buryo bigenze neza uyu munsi twagira icyo tubabatangariza bamaze gusinya.”

Umuvugizi wa Kiyovu Munyengabe yashimangiye ko Kiyovu Sports yize amasomo akomeye cyane umwaka ushize w’imikino kuko mu ntangiriro zawo yari yaguze abakinnyi batari ku rwego rwayo, abanyamuryango bamwe na bamwe nabo barayitererana ijya mu bibazo by’amikoro ku buryo bisanze ikipe yamanutse.

Yagize ati “Umwaka ushize habayemo gucika intege ku banyamuryango bamwe na bamwe ariko ubu babonye aho byagejeje ikipe. Niyo mpamvu uyu mwaka bakangutse, bayitera inkunga ndetse nkaba nsaba n’abataraza kwikubita agashyi kuko ikipe ni iyabo.”



Kiyovu iri mu manegeka yo kumanuka mu kiciro 2 inganyije na As Kigali...

Habyarimana Innocent na Hakubaho Vincent, baje biyongera ku bakinnyi iyi kipe yamaze  kugura harimo Mbogo Ally wakiniraga Espoir FC, Mugheni Fabrice wavuye muri Rayon Sports, Maombi Jean Pierre wakiniraga Musanze FC kimwe na Uwihoreye Jean Paul wavuye muri Police FC.

Ikipe ya Kiyovu Sports izatangira shampiyona yakira Musanze FC tariki 1 Ukwakira, naho ku musni wa kabiri ikazacakirana na mukeba w’ibihe byose, Rayon Sports tariki 15 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU