Umuhanzikazi Butera Knowless ukunzwe cyane  mu gihugu cy’u Rwanda yavuze ibigwi umugabo we Ishimwe Clement mu ndirimbo ye nshyashya yashyize hanze.

Butera Knowless arashinjwa gushishura ibikorwa byabandi
Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa Winning Team

Knowless yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ujya Unkumbura, Baramushaka, Komeza, Ko Nashize n’izindi nyinshi ndetse akaba yaregukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5.



Mu minsi ishize nyuma yuko Knowless abyara yashyize hanze indirimbo imwe yitwa Ujya unkumbura maze abantu baravugishwa cyane bitewe nuko bamwe bahamyaga ko kuba yarabyaye byamuciye intege mu rugendo rwa Muzika.

Kuri ubu, uyu mubyeyi umaze kwibaruka umwana umwe witwa Butera Or Ishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa Winning Team avuga ibigwi umukunzi we.

Muri iyi ndirimbo, Knowless yumvikana agira ati “mukundwa ibyo nkora byose niku bwawe, kandi nawe ibyo ukora byose ndabizi ko ubinkorera, ntacyo wanyijeje utakoze, njyewe nawe turi ikipe itsinda.”

Knowless ati “Mukundwa ibyo nkora byose niku bwawe, kandi nawe ibyo ukora byose ndabizi ko ubinkorera”

Mbere yuko iyi ndirimbo isohoka, Knowless mu minsi ishize yaribasiwe cyane ndetse atukwa n’abafana kubera gushishura ifoto yakoresheje yamamaza iyi ndirimbo.



Knowless yiganye ifoto ya Dj Khaled
Knowless aherutse kwibasirwa cyane kubera gushishura ifoto yakoresheje yamamaza iyi ndirimbo.

KANDA HANO UREBE WINNING TEAM YA KNOWLESS



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU