Umukinnyi wa filime Sabrina Omar uzwi cyane nka Sabby Angel yatunguye abatari bake atangaza ko amaze kuryamana n’abagabo batandukanye ariko avuga ko muri abo bose nta numwe uramumara ipfa, akaba ariyo mpamvu uyu mukobwa yifuza kuryamana na Diamond Platnumz kuko ngo yumvise ko yitwara neza mu buriri.



Sabby wigeze gutangaza ko yigenze gukundana mu buryo bw’ibanga n’umuhanzi Ali Kiba yeruye ku mugaragaro ko nyuma y’abagabo bose bamaze kuryamana ntawe uramushimisha uko abyifuza. Ku bw’ibyo Sabby akaba yifuza kuba yaryamana na Diamond Platnumz bitewe n’uko yumvise ko ngo ajya abyitwaramo neza.

Aganira na Ghafla yatangaje zimwe mu mpamvu zituma yumva yifuza kuba yaryamana na Diamond Platnumz.

Yagize ati”Mu by’ukuri kugeza ku myaka mfite sindigera nezezwa n’umugabo uwariwe wese mu bijyanye n’urukundo…..umugabo ungeza ku byishimo nifuza! ntawe.gusa uko bizagenda kose ndumva nzabona uzanezeza uko mbyifuza.”

 



Sabby yakomeje avuga ko abona Diamond ari umwe mu bantu bazi icyo urukundo aricyo bitewe n’uko afatamo umugore we Zari.

Yabivuze muri aya nmagambo ati” Njye ubwanjye ntekereza ko Diamond azi icyo urukundo ari cyo, si ku magambo gusa ahubwo no mu bikorwa. Uko afata umugore we ni ibintu bidasanzwe ni nk’inzozi. Nkunda bidasanzwe Diamond kuko ni urugero rwiza rw’umugabo nyawe…… hakiyongeraho ibihuha ngo anitwara neza mu buriri, ariko niko nabyumvise.”

Umwaka ushize wa 2017 Sabby yaje kwibasira Zari umugore wa Diamond avuga ko ari umunyamahirwe kuba ari umugore wa Diamond, ngo nyamara mu bwiza Sabby abona ahiga kure Zari Hassan.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU