Umuhanzi GUSENGIMANA Yvan  uzwi ku izina rya Yvan Driver  uririmba indirimbo zihimbaza Imana aratangaza ko kuririmbira imana atari ukubura icyo ukora ahubwo ari ibanga riba riri mu mutima abandi batapfa gusobanukirwa byoroshye.



Amazina ye yitwa GUSENGIMANA Yvan ariko azwi ku izina rya Yvan Driver kubera akazi akora ko gutwara Imodoka akaba ari umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana.Yinjiye mu muziki mu 1998 kandi ngo bitewe n’ukuntu yumvaga akunda Imana yumvishe nta kindi yayiha uretse gukoresha ijwi ryiza ndetse n’impano Imana yamuhaye mu kuyiririmbira.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko kuba yarahisemo kuririmba izi ndirimbo atari uko yari ananiwe kuririmba urukundo cyangwa se n’ibindi bintu, ahubwo ngo ni uko yumvishe mu muhamagaro we agomba kuririmbira Imana.

Uyu muhanzi usa n’aho yatangiye muzika kera ho gato afite Album n’izindi zose zihimbaza Imana. Iyi Album yise “Ni Wowe” iriho indirimbo nka Ni wowe ari nayo yitiriye iyi album ye, hakabaho Mana yanjye,Aranzi, Inzozi ndetse n’izindi zitandukanye.

Twashatse kumenya impamvu yahisemo kuririmba izi ndirimbo kandi avuga ko n’ibindi byose yabishobora, atubwira ko ibyo umuntu yashobora byose atari ngombwa kubikora ahubwo ureba icyo ushoboye kurusha ibindi kandi wumva kikurimo ukaba ari cyo ukora.



Ku bijyanye n’abatangira baririmbira Imana nyuma bakabivamo, uyu muhanzi avuga ko ahanini ari uko baba bakora ibyo na bo batumva hanyuma bakisanga babivuye mo bajyiye mu bindi.

Gusa we avuga ko abikora abikunze kandi ko adateze kubireka kuko yabonye nta kindi yaha Imana ku bw’ubuntu bwayo uretse kuyiririmbira akoresheje ijwi ndetse n’impano yamuhaye yo kuririmba.

Kanda hano urebe indirimbo za Yvan Driver



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU