Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yishimiye kwinjira mu mubare w’abahanzi nyarwanda baminuje amashuri yabo, nyuma yuko tariki ya 25 Kanama 2017 yambaye ikanzu kimwe n’abandi banyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yishimiye kwinjira mu mubare w’abahanzi nyarwanda baminuje amashuri
Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yishimiye kwinjira mu mubare w’abahanzi nyarwanda baminuje amashuri

Leon Dile azwi cyane mu ndirimbo nka Mabuja, Bucura, Ndagukumbuye, Yaramaramaje yakoranye na Bulldog n’izindi nyinshi zitandukanye.

Kuri ubu uyu muhanzi ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoreza amashuri ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri Campus ya Huye, akaba yarize mu ishami ry’ubukungu(Economics).

Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yambaye ikanzu yerekana ko yasoje amashuri

Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yambaye ikanzu yerekana ko yasoje amashuri
Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yambaye ikanzu yerekana ko yasoje amashuri

Mu kiganiro na Touchrwanda, Leon Dile yatubwiye ko ashimishijwe no kuba asoje amashuri ye mu mahoro kuko ngo ni ibintu bigiye kumufasha mu iterambere rya muzika ye.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuba nararangije amasomo, mu byukuri gufatanya muzika n’ishuri byari bigoye gusa kuva nasoje ngiye kwicara nkore ibihangano byinshi kandi birimo ubwenge.

Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yambaye ikanzu yerekana ko yasoje amashuri

Umuhanzi nyarwanda Leon Dile yambaye ikanzu yerekana ko yasoje amashuri

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoza amasomo agiye guhita akora amashusho y’indirimbo ” Yaramaramaje” yakoranye na Bulldog.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU