Lisa Zimouche ni umukobwa w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa akaba azwiho kugira impano itangaje mu gukina umupira w’Amaguru.




Lisa ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku isi bitewe nuko agira ibintu byihariye mu gukina umupira w’amaguru, abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze usanga batangajwe n’impano uyu mwana afite.

Uyu mwari ubusanzwe afite imyaka 18, akaba akomoka mu gihugu cy’ubufaransa, afite umuvandimwe witwa Safia, mu mwaka wa 2014 yatsindiye igihembo cya World Female Panna Championship.

Impano ye yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 2012, ubwo yari afite imyaka 12 akaba yarakinaga mu ikipe ya Red Bull Street Style.

Abakinnyi bakomeye ku isi barimo nka Ronaldihno batangajwe n’impano ya Lisa kugeza aho bamutumiye kugira ngo bahure abereke ubuhanga bwe.

Image result for Lisa Zimouche and Ronaldinho




Kanda hano urebe ubuhanga bw’uyu mukobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU