Umutoza Masoudi Djuma uzwi ku izina rya (Commando) yahoze atoza ikipe ya Rayon Sports igihe cy’imyaka ibiri, akaza kwegura ku mpamvu ze bwite , yemeje ko yigeze gukoresha amarozi gusa akaza gusanga nta nyungu yabyo.



Umutoza Masoudi Djuma i tariki 8 nyakanga 2017 mu mpera za Shampiyona nibwo yafashe icyemezo agatangaza ko ahagaritse gutoza ikipe ya Rayon Sports , ibintu byababaje kandi bigatangaza benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubera ubuhanga bw’umutoza Masoudi Djuma, kuba yari asize amateka yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka ine batagikozaho imitwe y’intoki, byongereye agahinda ku bafana b’ikipe ya Rayon sport.

Musoud ajya kwegura yavuze ko ari impamvu ze bwite, avuga ko hari igihe kizagera akavuga ukuri kwihishe inyuma y’iyegura rye mu kipe yari amaze gushingamo imizi ndetse abakinnyi n’abafana bamukunda.

Mu kiganiro Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda dukesha iyi nkuru, Masoudi Djuma yagarutse ku buzima bwe bwite n’ubwo gutoza, ndetse anemeza ko agitangira gukina umupira w’amaguru yigeze gukoresha amarozi, gusa akabona ko nta musaruro atanga akabireka burundu.



Yavuze ko yigeze gukoresha amarozi gusa akaza kubona nta musaruro ndetse agahita abyanga urunuka gusa ahamya ko hari abagifite imyumvire yo kubukoresha.

Yagize ati: ”Reka nkubwize ukuri nagiraga uburozi nkikina mu ikipe y’ingimbi, twigeze gukoresha uburozi, icyo gihe numvaga nuzuye ahantu hose mpagaze neza (ndi en forme) gusa kubera imyizerere idahwitse mpitamo gukoresha amarozi,
batuzaniye umurozi afata imyeyo atujyana muri douche atwambura imyenda , aradukubura umubiri wose . Tujya mu kibuga ariko numvaga meze nk’uwikoreye imizigo myinshi , icyo gihe dutsindwa ibitego bitatu n’agakipe k’akana twahoraga dutsinda.
Navuye aho njya gukina muyindi match y’aho twari dutuye , narakinnye ndatsinda mpita mbona ko amarozi ntacyo amaze. Ibintu by’uburozi ni mu mutwe , ikintu gifasha umuntu muri ruhago ni uburyo yiteguye yaba mu mikinire ndetse no mutwe nta kindi”.

Abajijwe ko ikiyakoresha yagize ati; ” Narabiretse gusa nagiye mpura nabyo mu makipe nagiye nyuramo , haraho nakoraga babikunda gusa kubera ko bari bazi ko njye ntabikunda babikoraga ntahari”.

Masoudi Djuma yavuze ko nta kipe n’imwe muri iki gihe iramurambagiza, ndetse ananyomoza amakuru y’uko ikipe y’i Burundi yaba imwifuza. Yavuze ko ahantu hose azabona akazi nta kibazo itangazamakuru rizabimenya gusa akaba yifuza cyane kuguma mu Rwanda.

Masoudi yavuze ko akiri muri Rayon Sports byari bitamworoheye kubera ukuntu iyi kipe ihorana igitutu cy’abafana bashaka intsinzi , agaruka cyane ku kibazo cy’amafaranga yagiye ahura nacyo ndetse no kuba abayobozi b’iyi kipe baramuhagaritse bya hato na hato.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU