Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yasobanuye byinshi mu rugendo rwa muzika we na The Ben baciyemo, nubwo mu mitwe y’abafana benshi bibwira ko aba basore bahora bahanganye.

 Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yaje mu gihugu cy'u Rwanda
Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy yaje mu gihugu cy’u Rwanda

Meddy na The Ben ni abasore b’abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa muri iyi minsi bose bari mu gihugu cy’u Rwanda aho baje kwitabira ibitaramo bitandukanye.

Abantu bakunze kugenda bagira impaka zidashira zigamije kurebera hamwe umuhanzi uhiga undi hagati ya The Ben na Meddy, ibi bigatuma hakomeza kubaho gutahana kudasanzwe hagati y’aba basore.

Akenshi iyo umwe muri aba basore yasohoye indirimbo, hari igihe undi nawe ahita ashyira iye hanze, abafana bakavuga ko babikoze bagamije guhangana.

Meddy mu kiganiro aherutse kugirana na City Radio yasobanuye byinshi kuri uku guhatana kudashira guhora kuvugwa hagati ye na The Ben ndetse anavuga uburyo bajya bafashanya.

Meddy yasobanuye byinshi ku bijyanye n'uburyo abafana babahanganisha
Meddy yasobanuye byinshi ku bijyanye n’uburyo bibwira ko bahora bahanganye

Meddy yagize ati: “Competition ibaho gusa ahanini iriganje cyane mu bafana kuko usanga aribo bagenda bagereranya ibihangano byacu, rimwe na rimwe nka The Ben yashyira hanze indirimbo ugasanga barimo kumbwira ngo nanjye nshyire hanze indi ndirimbo, mu byukuri njyewe na Ben ntago duhanganye, ahubwo turafashanya kuko hari igihe aba ari muri Studio agiye gukora indirimbo nkaba namusangayo tukajya Inama, ndetse nawe akamfasha igihe ngiye gushyira hanze indirimbo zanjye.”

Meddy yavuze ko we na The Ben badahaganye ahubwo bafashanya
Meddy yavuze ko we na The Ben badahaganye ahubwo bafashanya

Meddy yageze mu Rwanda tariki ya 26 Kanama 2017, akaba yaraje kuririmba mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest kizaba tariki ya 02 Nzeli 2017, mu gihe The Ben we yari yatumiwe na RDB mu gitaramo cyo Kwita Izina Gala Dinner cyabaye tariki ya 26 Kanama 2017 mu nyubako ya Kigali Convention Center.

Meddy ategerejwe mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest
Meddy ategerejwe mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU