Umuhanzi Ngabo Medal Jobert uzwi ku izina rya Meddy mu gihe habura iminsi mike ngo aze gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda yabanje gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya “Slowly.”

Umukobwa uri mu mashusho ya Slowly
Umukobwa uri mu mashusho ya Slowly



 Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Burinde Bucya, Nasara, Nibyo, Ntawamusimbura n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi uherutse kwemeza ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 yashyize hanze amashusho y’indirimbo Slowly ikomeje gukundwa n’imbaga nyamwinshi.

Muri aya mashusho, Meddy agaragara ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi barimo kubyinana imbyino z’abantu bakundana.

Slowly ya Meddy
Slowly ya Meddy



Slowly ya Meddy

Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru turimo Meddy agomba kuba ari mu Rwanda kugira ngo abashe gukora imyiteguro neza y’igitaramo cya Mutzig Beer Fest.


Kanda hano urebe Slowly ya Meddy

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU