Mpayimana Phillippe wari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aherutsekuba hano mu Rwanda muri Kanama, yatangaje ko atazasubira mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse ko adateganya gushinga ishyaka.

Mpayimana Phillippe



Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, Mpayimana w’imyaka 47 y’amavuko wanabaye umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko atsindiwe mu matora y’umukuru w’igihugu, yatangiye gutekereza uburyo ya kwikorera ubushoramari cyangwa se akereza mu murimo wo kwigisha.

Mpayimana Phillippe kuri ubu ufite abana batanu avuga ko kuba yararushije Dr Frank Habineza amajwi nta nyungu abibonamo cyane ko muri bo nta numwe wegukanye umwanya w’umukuru w’Igihugu, umwanya waje kwegukanwa na Perezida Paul Kagame.

Avuga ko yinjiye muri Politiki ashaka kwereka abanyarwanda baba mu mahanga ko baza mu Rwanda bagakora Politiki bakiyubakira Igihugu cyababyaye aho guhora bavugira imihanga. Yagize ati “Nashakaga kwereka abantu barimo abari muri diaspora ko bashobora kuza mu Rwanda kandi bakagira uruhare muri politiki.”

Kuri gahunda ze ziri imbere nyuma y’amatora, ngo ni ugukora ubushabitsi (Business) no kwigisha. yagize ati: “Gutsinda Habineza nta byinshi bisobanuye. Twese twariyamamaje turatsindwa. Nta migambi mfite yo gutangiza ishyaka rya politiki kandi ubu ngiye kwibanda ku gutanga inama mu itangazamakuru no kwamamaza.”



Muri iki kiganiro yanahishuye ko adateganya gusubira mu Bufaransa, aho yari amaze imyaka 23 aba kandi yari anafite akazi mu ruganda ndetse ari n’umwarimu w’Igifaransa.

Mu bihe byo kwiyamamaza kwe, Mpayimana yakunze guhindaguranya aho yagombaga kwiyamamariza. Yagiye atangaza gahunda ye ariko ugasanga itakurikijwe rimwe akavuga ko byatewe n’imihanda mibi.

Mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza yakunze kuvuga ku gusoresha, ubuhinzi, ishoramari nk’aho yavuze ko atazashyigikira ishoramari ry’abanyamahanga naramuka abaye perezida, igihe kimwe yumvikanye kuri televiziyo avuga ko azareba uko hakoreshwa amarozi mu guhangana n’abajura b’imyaka.

Aho Mpayimana Phillippe yabaga yiyamamariza hakunze kurangwa n’umubare mucye w’abaturage we akavuga ko atafata indangururamajwi ngo abakangurire kuza. Ni mugihe Dr Frank we yahoranaga morali, anavuga ko umubare babonye atawuteganyaga.

Mpayimana Phillippe yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1970. Yarangirije amashuri ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1993, ahabwa impamyabumenyi mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo (Literature).



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU