Witegereje neza mu buzima bw’abakundana cyangwa se abashakanye, hari imyitwarire ndetse n’ibikorwa by’ingenzi wabona biranga umugore ukunda umugabo we by’ukuri. Wowe mugabo rero niba ubibona ku mugore wawe, menya ko yakwihebeye, ko agukunda byimazeyo.

umugore ugukunda umugabo we nta buryarya



Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi biranga umugore ukunda umugabo we usanga adashobora gusigana nabyo:

  1. Gukumbura umugabo we nyuma y’igihe gito : Iyo umugore akunda umugabo we cyane uzasanga igihe adahari yumva amukumbuyecyane, umunsi umwe adahari akumva wamuberereye igihe kirekire cyane.

2. Guhora ashakisha udushya yakorera umugabo we : iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira buri gihe kugira udushya yamukorera mu rwego rwo kugirango arusheho kumukunda, urukundo rwabo rudakembera buhoro buhoro.

3. Gukunda umugabo we mu bibi no mu byiza : Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose amwereka ko amukunda haba mu bihe bibi no mu byiza.

4. Gushyigikira umugabo we mu ntego afite : Umugore ukunda umugabo we by’ukuri usanga aba amushyigikiye mu gikorwa icyo aricyo cyose, akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikajwe no kumugira inama y’icyatuma bagera ku iterambere riruseho.

5. Gukora ibintu bituma umugabo arushaho kumwiyumvamo : umugore ukunda umugabo we uzasanga akora ibintu bishoboka byose, n’iyo byaba bito bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo no kumukunda. Twavuga nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda, muri rusange gukora utuntu  tumushimisha.

6. Igihe yishima kurushaho ni igihe aba ari kumwe n’umugabo we : Mugore, niba igihe wumva wishimye kurushaho ari igihe uri kumwe n’umugabo wawe kandi ukaba utazuyaza kubimwereka, ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukunda by’ukuri.

Mugabo nawe rero nubona umugore wawe akwitwaraho muri bumwe mu buryo twavuze hano, uzamenye ko ari bimwe mu bimenyetso by’urukundo nyarwo agufitiye urukundo rw’ukuri, ruzira uburyarya.


Basomyi namwe bakunzi bacu mudukurikira, niba hari ikindi kimenyetso kigaragaza umugore ufitiye umugabo urukundo mubona ko twaba twasize iruhande, wizuyaza gisangize abandi mu mwanya wagenewe ibitekerezo munsi y’iyi nkuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU