Umuhanzikazi Sheebah Kalungi wo mu gihugu cya Uganda na Runtown wo mu gihugu cya Nigeria mugihe bitegura kuzaza gutaramira abanyarwanda bishyize hamwe bakorana ikindi gikorwa.



Sheebah Kalungi na Runtown kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo bakoranye bakaba bayise Weekend ibi bikaba bibaye aho bitegura bombi kuzataramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba kuwa 23 Nzeri 2017.

Runtown akaba ari umuhanzi wamamaye cyane kurwego mpuzamahanga aho yamenyekanye cyane mundirimbo Mad Over You iyi ndirimbo ikaba yarigeze no kugera ku mwanya wa 38 ku rutonde rwa Billboard Twitter Top Tracks.

Naho Sheebah Kalungi nawe akaba yaramamaye cyane kurwego mpuzamahanga mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Farmer yakoranye na Ykee Benda,Nkwatako,Waddawa n’izindi nyinshi zitandukanye ndetse akaba anaherutse gukorana indirimbo na The Ben bise Binkolela.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU