Mukura VS ibinyujije ku rubuga rwayo ku munsi w’ejo tariki ya 11 kanama 2017 mu masaha ya nimugoroba yatangarije abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo ko yaguze umunyezamu mushya waturutse mu kipe ya Musanze FC.

Umusore Rwabugiri Omar yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa gatanu taliki 11 Kanama 2017.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

Rwabugiri Omar yabaye umukinnyi wa gatanu winjiye muri Mukura VS nyuma ya Gael Duhayindavyi wavuye muri Vitalo, myugariro Iragire Saidi wavuye muri Muzinga mu Burundi, Mutebi Rachid wavuye muri Gicumbi FC na Cyiza Hussein wongereye amasezerano.

Rwabugiri ni umusore w’imyaka 22 warerewe mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC agirirwa icyizere cyo kujya mu ikipe nkuru. 
Mu 2015, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Musanze FC.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU