Mu mukino wa mbere Neymar yakiniye ikipe ye nshya ya Paris Saint Germain ubwo bakinaga n’ikipe ya Guingamp. umukino Neymar yaje gutsinda igitego cya mbere, amagambo yavuze nyuma y’umukino yakomerekeje cyane abafana ba Barcelona.

Neymar atsinda igitego cya mbere
Paris Saint-Germain’s Brazilian Neymar atsinda igitego cye cya mbere



Mu gihe ikipe ye yahoze akinira ya FC Barcelone yatsindwaga n’ikipe ya Real Madrid,nyuma y’umukino ubwo PSG yatsindaga Guingamp Neymar yagize ati: “Nishimye kuba nakinnye neza ku mukino wanjye wa mbere, ariko icya ngombwa cyari ugutsinda umukino. Biba byoroshye gukinana n’abakinnyi b’abahanga, batumye menyera nkakina nk’aho maze igihe muri iyi kipe. Nubwo nari mbizi ko kuva mw’ikipe ya FC Barcelona bitoroshye benshi bacyeka ko umuntu aba apfuye ariko ndacyariho kandi ndishimye cyane, hahindutse umujyi n’ikipe ariko ruhago ntago yahindutse”

Neymar yishimira intsinzi
PSG Neymar yishimira intsinzi

Hagati aho umutoza w’ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane yongeye mu gikomere cya FC Barcelona ubwo Real Madrid yayitsindaga agira ati: “Ntago ndi bugaruke ku misufurire gusa twakinnye neza cyane ariko icyambabaje nuko Cristiano Ronaldo yaje guhabwa umutuku byashoboka ko nta penalty yari ihari ariko nta karita y’umutuku yari ihari.Nubwo twari abakinnyi 10 twarwanye kugeza ku munota wa nyuma nubwo twari dufite abakinnyi bakiri abana nka Isco,Ascensio.”

 

Barcelona V real madrid



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU