Umukinnyi Neymar da Silva Santos Júnior uzwi nka Neymar Jr mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yabanje gukora ibizamini by’ubuzima kugira ngo asuzumwe neza.

Uyu musore w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Brazil agiye kuba umukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, aho agiye kugurwa miliyoni 198 z’amayero n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ndetse akaba azajya ahembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose i Burayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Neymar yageze i Porto atwawe mu ndege ye maze akora ikizamini cy’ubuzima mbere gusinyira Paris Saint-Germain kuri uyu wa Gatanu.

Neymar's private jet is pictured departing the Francisco Sa Carneiro airport in Porto

Neymar had his medical in Porto, which was overseen by PSG's sporting director

Neymar narangizanya amasezerano n’ikipe ya PSG azajya ahabwa ibihumbi 596,000 by’ama-pound ku cyumweru(bamaze gukuraho imisoro), ndetse azajya abona asaga miliyoni 45 z’ama-pound ku mwaka.

Ku munsi wejo kuwa gatatu tariki ya 2 Kanama 2017, rutahizamu Lionel Messi yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira Neymar mu bihe binyuranye banyuranyemo ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi ke.

The Brazilian won nine trophies with Barcelona, including the Champions League in 2014-15

Urutonde rw’abakinnyi baguzwe amafaranga menshi ku isi

1) Neymar (Barcelona ajya muri PSG, 2017) – £198m

2) Paul Pogba (Juventus ajya muri Manchester United, 2016) – £89.3m

3) Gareth Bale (Tottenham ajya muri Real Madrid, 2013) – £85.3m

4) Cristiano Ronaldo (Manchester United ajya muri Real Madrid, 2009) – £80m

5) Gonzalo Higuain (Napoli ajya muri Juventus, 2016) – £75.3m

6) Neymar (Santos ajya muri Barcelona, 2013) – £75.2m

7) Romelu Lukaku (Everton ajya muri Manchester United, 2017) – £75m

8) Alvaro Morata (Real Madrid ajya muri Chelsea, 2017) – £70.6m

9) Luis Suarez (Liverpool ajya muri Barcelona, 2014) – £65m

10) James Rodriguez (Monaco ajya muri Real Madrid, 2014) – £63m

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU