Umunya Brazil, Neymar Jr wakiniraga ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne yamaze kumvikana n’ikipe ya PSG kuyibera umukinnyi, aho agiye gutangwaho akayabo ka miliyoni 198 z’amayero zizamugira umukinnyi uguzwe amafaranga menshi mu mateka ya ruhago.

Neymar Jr agiye kuba muri FC Barcelona yerekeze muri PSG
Neymar Jr agiye kuva muri FC Barcelona yerekeze muri PSG

Amakuru y’igurwa rya Neymar amaze iminsi acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ikipe ya Barcelone yamaze kumurekura burundu, n’abakinnyi bagenzi be nabo baramusezeye banamwifuriza ishya n’ihirwe.

Neymar ntiyakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo kwemererwa kugenda n'ubuyobozi bw'ikipe

Neymar had his medical in Porto, which was overseen by PSG's sporting director

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2017, Neymar abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amashusho aherekejwe n’amagambo maremare asobanura byinshi ku buzima yagiriye muri Barca, ndetse yemera ku mugaragaro ko yamaze kwemeranya n’ikipe ya PSG.

Neymar azajya yambara Nimero 10 muri PSG
Neymar azajya yambara Nimero 10 muri PSG
Neymar yatanze ubutumwa bwe bwa Nyuma mbere yo gushyira umukono ku masezerano ya PSG
Neymar yatanze ubutumwa bwe bwa Nyuma mbere yo gushyira umukono ku masezerano ya PSG

Mu butumwa burebure yanyujije ku nkuta ze yagize ati “Ubuzima bw’umukinnyi burahindagurika, rimwe na rimwe biterwa n’imisoro, cyangwa se imyanzuro runaka dufata,Barcelone yarampinduye kurusha burikimwe, ndibuka umunsi wa mbere ngera muri Barcelone narimfite imyaka 21,njya mu rwambariro rumwe n’ibyamamare bikomeye ku isi nka Messi, Valdes, Xavi, Iniesta, Puyol, Pique, Busquet n’abandi benshi, ibi byatumye mbona ko Barca Atari ikipe ntoya, ahubwo n’ikipe y’igihugu cya Catalonia. Nifuzaga kuzakinana n’abakinnyi bakomeye ku isi gusa muri bose ntawuzandutira Leo Messi kuko yambereye inshuti magara haba mu kibuga no buzima busanzwe, nshimishijwe no kuba narakinanye nawe. Nakoze ubusatirizi bukomeye ku isi ndetse bwubatse amateka mfatanyije na Suarez na Messi, mu byukuri nagize ibihe ntazibagirwa, nabaye mu mujyi uruta indi, hari mu rugo, Ndagukunda Barcelone na Catalunya.

Neymar yashimiye abakinnyi bagenzi be bakinanye muri Barcelona
Neymar yashimiye abakinnyi bagenzi be bakinanye muri Barcelona

Yakomeje agira ati “Gusa nyuma y’ibi byose, umukinnyi agira impinduka, ku nshuro ya kabiri nongeye kujya imbusane n’umubyeyi wanjye ariwe Papa, mu byukuri Data numvira Inama  n’ibitekerezo byawe, gusa kuri iyi nshuro umwanzuro warafashwe, ahubwo mfasha nkuko wabikoze mu myaka ishize, FC Barcelone na Catalunya muzampora ku mutima gusa nifuzaga impinduka nshyashya. Namaze kwemeranya n’ikipe ya PSG kuyibera umukinnyi umwe uzayifasha kugera ku ntego yihaye ikaba ikipe abafana bifuza. PSG hagiye kuba iwacu hashya muri iyi myaka iri imbere, kandi nzubaha agaciro bahaye ruhago yanjye.

Yasoje agira ati “Ntago ari umwanzuro woroshye gusa narakuze kuko imyaka 25 irahagije kugira ngo mpitemo icyo gukora, Barcelona murabeho, PSG nahageze, Imana izadufashe ndetse inaturinde cyane.”

Umwami wa Ruhago ku isi ariwe Pele nawe abinyujije kuri Twitter yagize ati “Amahirwe masa Neymar mu mpinduramatwara zawe nshyashya, Paris ni umujyi mwiza, uri muyo nkunda cyane ku isi”

Pele abinyujije kuri Twitter yifurije amahirwe masa Neymar
Pele abinyujije kuri Twitter yifurije amahirwe masa Neymar

IZINDI NKURU WASOMA

Neymar yakoze ikizamini cy’ubuzima mbere gusinyira PSG(AMAFOTO)

Barcelona yemereye Neymar kugenda

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU