Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amashuri cya Gashubi giherereye mu kagari ka Gashubi umurenge wa Bwira Akarere ka Ngororero arashinjwa gusambanya abaturage, abanyeshuri y’igisha n’umwana na Nyina.




Ijoro ryo Kuwa kane tariki 24 kanama 2017 mu Karere ka Ngororero, Akagari ka Gashubi umurenge wa Bwira, kuri uwo musozi hakwirakwiye inkuru y’umuyobozi mukuru w’amashuri ya Gashubi, ko yasambanyirije umukobwa mu gisambu, hanyuma umukobwa akaza kumutwara imyenda yose agasigara yambaye ubusa buri.

Umuturage uba ahafi y’umuryango w’umukobwa wasambanijwe akanatwara imyenda y’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amashuri cya Gashubi waganiriye n’umunyamakuru wa Touchrwanda.com  yavuze ko, uyu mukobwa we ubwe yiyemerera ko yarasanzwe aryamana n’uyu muyobozi, ariko nyuma azakumenya ko uyu muyobozi amuca inyuma akaryamana na Nyina umubyara. Niko gucura umugambi na bene nyina wo gusebya uyu muyobozi w’amashuri ya Gashubi.

Nyuma yo gushyira ahagaraga ibikorwa bigayitse by’uyu muyobozi, byabaye ngobwa ko ubuyobozi butangira gushakisha amakuru nyayo, kuri iyi nkuru yabaye kimomo umusozi wose, no ku burere uyu muyobozi mukuru atanga mu banyeshuri yigisha.

Kugeza ubu hamaze kumenyakana abana ba bakobwa bagera kuri 2, ngo bari basanzwe basambanywa n’umuyobozi mukuru w’iki kigo ayobora. Hari n’abandi bayobozi bashyizwe mu majwi n’abo banyeshuri, ngo nabo basanzwe bakora icyo gikorwa kitari kiza cyo gusambanya abana b’abanyeshuri bo kuri cyo kigo.


Touchrwanda.com yagerageje kuvugisha umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Bwira kuri Telefone ye igendanwa dusanga itariho, kandi twashatse kuvugisha umuyobozi wa Kagari ka Gashubi Bwana KAVANGE Jean D’amour kuri Telefone ye igendanwa nawe ntiyayifata kugeza aho dusoreje kwandika iyi nkuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU