Umuhanzikazi Phionah Mbabazi wamamaye ubwo yari mu irushanwa rya Tusker Project, yatangaje ko nta rukundo rwigeze rubaho hagati ye n’umuhanzi  nyarwanda Mico The Best nk’uko byakunze kuvugwa cyane mu minsi yashize.

Mbabazi Phionah na Mico The Best

 Umupangu wakozwe kugira ngo bakomeze kuvugwa mu itangazamakuru.



Phionah Nbabazi atangaje ibi nyuma y’igihe kinini bivugwa ko we na Mico bari mu rukundo. Mu mwaka wa 2016 yari inkuru ishyushye mu binyamakuru aho byavugwaga ko aba bombi bakundana urukundo ruganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.

Mico the Best yakunze kumvikana mu itanagzamakuru abivuga ariko ntiyigeze yerura ko ngo avuge ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa Phionah, akaba yarahungiraga kure uwashakaga kumubaza ibyerekeye urukundo rwe  hagati n’uwo mukobwa.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Phionah yatangaje ko ari ibyapanzwe kugirango bakomeze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse no hanze yaryo. Ibi kandi yabigarutseho ubwo yari abajijwe niba nta mukunzi afite cyangwa se niba akiri mu rukundo na Mico The Best.

Agira ati “Reka noneho mbivuge, nta rukundo rwigeze ruba hagati yanjye na Mico, twabikoze dushaka hit. Ni hit rwose twashakaga kandi twarayibonye. Phiona nibwo yari akiva muri Tusker ataramenyekana, ariko nyuma yahoo ahantu hose wabaga wumva ngo Phiona, Phiona. Rero ni Hit twashakaga.”

Yongeye yungamo ati “Hari ifoto yanjye na Mico mwigeze mubona? Hari ubwo mwigeze mumbonana na Mico?”

Mbabazi Phionah ukunze kugaragara ari mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa atandukanye hano mu Rwanda ntiyatinye kwerura ko ari imwe mu iturufu ikoreshwa n’abasitari kugira ngo bavugwe cyane.

Yanenze abakunze gukora ibyo ariko nyuma y’aho ntibazashobore kuba bavuga ukuri kugira ngo abafana babo basobanukirwe.

Mbabazi Phionah yasoje ikiganiro cye na KT Radio avuga ko yitegura gushyira hanze indirimbo ebyiri, indirimbo yirinze gutangaza amazina, akaba azaziririmba bwa mbere mu iserukiramuco rya Kigali Up rigiye kuba tariki 19 na 20 Kanama 2017.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU