Ikipe ya Rayon sport ikomeje imyitozo kuri uyu munsi tariki ya 31 kanama 2017, itegura umukino wa gishuti uzayihuza n’ikipe ya SC Villa yo mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala.




Imyitozo y’ ya tangiye saa mbiri na mirongwine n’itanu za mugitondo (08h45′) yitabiriwe  n’abafana benshi ku kibuga nkuko bisanzwe, Umutoza Karekezi Olivier yahageze atinze, byabaye ngombwa ko imyitozo ikoreshwa n’umutoza w’ungirije Romami n’abagenzi be bafatanyije gutora, imyitozo y’uyu munsi kuri Rayon sport iribanda ku mikinire y’ubuhanga bwo mukibuga.

Iyi myitozo y’uyu munsi iri mu myitozo yanyuma y’icyumweru ku girango bazakire ikipe ya SC Villa igiye gukina umukino wa Gishuti n’iyi kipe ya Rayon sport, biteganyijwe ko ikipe ya SC Villa igera ku butaka bw’uRwanda kuri uyu munsi mu masaha y’igicamunsi ntagihindutse.




Ikipe ya SC Villa izakora imyitozo wa nyuma ku munsi w’ejo mu gitondo ku kibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe ya Rayon sport izayakirira umukino wa gishuti ku i saa cyenda n’igice z’umugoroba (15h30′) ku munsi wo kuwa Gatandatu i tariki  02 Nzeri 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU