Umuraperi P Fla kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshyashya yafatanyije na Rango King iyi ndirimbo P Fla akaba yumvikana aririmba amagambo yurukundo asa nkubwira umukunzi we. 

P Fla yashyize hanze indirimbo yiganjemo imitoma asa nkubwira umukunzi we

Uyu muraperi kuri ubu ubarizwa muri gereza ya Mageragere akomeje gutungura benshi kubera ukuntu agenda ashyira hanze zimwe mu ndirimbo ze kuri ubu akaba yashize hanze indirimbo nshyashya yafatanyijemo na Rango King bakaba barayise Ngwino uyu muraperi akaba yumvikanamo aririmbamo amagambo yurukundo asa nkubwira umukunzi we.

P Fla yashyize hanze indirimbo yiganjemo imitoma asa nkubwira umukunzi we
Uyu niwe Rango King wakoranye indirimbo na P Fla bise Ngwino

Uyu Rango King akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zicyunamo zitandukanye ndetse akaba yaragiye akora nizindi ndirimbo zitandukanye uyu muhanzi nawe akaba ari umwe mu bafashwa na Studio yitwa PSP Music iherereye Kagugu ikaba ari iyuwitwa Pajoe ikaba ikoramo Producer Timber wise ukora indirimbo z’amajwi ndetse na Remy ukora amashusho.

P Fla yashyize hanze indirimbo yiganjemo imitoma asa nkubwira umukunzi we

Nkuko Rango King yabitangarije Touchrwanda akaba yatubwiye ko mugihe uyu muraperi azaba arangije igifungo cye abifashijwemo na Studio bakorana PSP ateganya guhita akora amashusho yiyi ndirimbo ndetse kuri ubu akaba anafite nibindi bikorwa byinshi bitandukanye yifuza kumurikira abanyarwanda mugihe kiri imbere.

Kanda hano wumve indirimbo Ngwino ya Rango King ft P Fla

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU