Sibomana Patrick uzwi nka Papy uherutse kugirira imvune ikomeye mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko kuri ubu arimo kugendera ku mbago mu gihe habura ibyumweru umunani kugira ngo asubire mu kibuga.

Papy aryamye mu kibuga nyuma yo kuvunika



Papy ni umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite, yahoze akinira APR FC ndetse ayifasha kwegukana ibikombe binyuranye biza gutuma ikipe ya Shakhtyor Soligorsko yo muri Belarus imugura kugira ngo ayikinire.

Mu mpera z’icyumweru kirangiye, Shakhtyor Soligorsko yakinnye n’ikipe yitwa Dinamo Brest gusa uyu mukino ntago wahiriye Papy kuko yawuvanyemo imvune itoroshye izatuma amara hafi ibyumweru 8(Amezi abiri) adakandagira mu kibuga.

abaganga bemeje ko agiye kumara ibyumweru umunani adakandagiza ikirenge mu kibuga.

Nyuma yo kujyanwa kwa muganga, abaganga bamuhaye imbago zo kugenderaho mu gihe akiri mu mvune kugira ngo abashe koroherwa buhoro buhoro.

Sibomana Patrick Papy arimo kugendera ku mbago mu gihe akiri mu mvune
Sibomana Patrick Papy arimo kugendera ku mbago mu gihe akiri mu mvune




INDI NKURU WASOMA

Papy wakiniraga APR FC mu buzima bushya i Burayi (AMAFOTO)




Inkuru ibabaje ku bakunzi ba Sibomana Patrick Papy wakinaga muri APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU