Sibomana Patrick Papy uherutse kwerekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Belarus, aho yaguzwe n’ikipe ya Shakhtyor Soligorsko ibarizwa mu cyiciro cya mbere yatangiye gukora imyitozo muri iyi kipe afatanyije n’abakinnyi bayo.

Patrick Papy ari mu gihugu cya Belarus, aho yaguzwe n’ikipe ya Shakhtyor Soligorsko
Patrick Papy ari mu gihugu cya Belarus, aho yaguzwe n’ikipe ya Shakhtyor Soligorsko

Uyu musore w’imyaka 22 ari mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite, akaba yarakinnye mu ikipe ya APR FC mu gihe kingana n’imyaka ine, si ibyo gusa kandi kuko akinira n’ikipe y’igihugu Amavubi.



Papy uherutse kurushingana na Uwase Housnat abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye ubuzima bushya yatangiye mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko aho arimo gukorana imyitozo n’abakinnyi bashya b’abazungu.

Papy yatangiye ubuzima bushya mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko
Papy yatangiye ubuzima bushya mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko
Papy arimo gukora imyitozo n'ubushake byinshi
Papy arimo gukora imyitozo n’ubushake byinshi

Uko bigaragara ku mafoto bisa nkaho Papy ntakibazo afite kuva yagera mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsko, igisigaye ni uko azatangira kwifashishwa mu mikino inyuranye yo muri shampiyona ya Belarus maze akerekana ubuhanga afite.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU