Ku gicamunsi cy’ejo hashize i tariki ya 1 Kanama 2017 nibwo ikipe ya Isonga fc ibarizwa mu ngengoyimari ya Minisiteri y’umuco na siporo yashyikirije ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ibamenyesha ko itagikinnye mu kiciro cya mbere.

Nyuma y’igihe ikipe ya Isonga fc itangaje ko batazitabira amarushanwa y’iciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kubera ko ikipe y’Isonga arikipe ifite inshingano zo kwita ku bakinnyi bakiri bato kugirango batange umusaruro mu ikipe y’Igihugu no mu makipe asanzwe yo mukiciro cyambere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya Isonga ku gicamunsi cy’ejo nibwo yashyize ku mugaragaro ibaruwa yandikiye ishyirahamwe ry’umupia w’amaguru mu Rwanda Ferwafa iyimenesha ko itazitabira amarushanwa y’ikiciro cyambere mu Rwanda cya 2017-2018 nk’ikipe yazamutse mu kiciro cya mbere ivuye mu kiciro cya kabiri.

Image result for Miroplast

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rivuga ko rikurikiza amategeko yanditse avuga ko iyo ikipe yatsindiye gukina ikiciro cya mbere ivuye mu kiciro cya kabiri igaragaje ko itazitabiri ikiciro cya mbere hitabazwa amwe mu mategeko yanditse, cyangwa hagakoresha ubwumvikane bw’abanyamuryango igihe bibaye ngobwa.

Itegeko rivuga ko ikipe yazamutse mu kiciro cya mbere iyo itakibashije kwitabira amarushanwa, hakinwa imikino ihuza amakipe 2 yazamutse ava mu kiciro cya kabiri, nandi makipe 2 yamanutse mu kiciro cya 2 ava mu cya mbere.

Image result for As Muhanga

Mu gihe ikipe y’Isonga yavuye mu makipe azazamuka mu Kiciro cya 1 mu mupira w’amaguru mu Rwanda, amakipe azakina iyi mikino izahuza amakipe 3 ashaka kuzamuka mu kiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Pepiniere yo yavuze ko baramutse bakurikije iri tegeko nka rimwe mu mategeko ashobora gukemura ikibazo batakitabira iyi mikino, kubera ko ngo bahugiye mu gutegura no kubaka ikipe yabo izakina ikiciro cya kabiri igihe kirambye.

Kutitabira iyi mikino yo gushaka ikipe 2 zizakina ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2017-2018 ku kipe ya Pepinier fc, harasigara ikibazo ku ikipe ya Kiyovu sport n’ikipe ya As Muhanga ndetse na Miroplast fc.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU