Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bo mu Rwanda, bakiriye mugenzi we Perezida wa Misiri Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center.

Paul Kagame na mugenzi we Abdel Fattah El Sisi
Perezida Paul Kagame na mugenzi we Perezida wa Misiri Abdel Fattah El Sisi



Perezida Abdel El Sisi wa Misiri yahishuriye abanyarwanda ko mugenzi we Paul Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda, anongeraho ko ibikorwa by’abanyarwanda ari ishuri ku banya-Misiri.

Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017 nyuma yaho uyu munsi kuwa gatatu tariki 16 Kanama, Perezida Abdel El Sisi wa Misiri aratangira uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU