Nshuti Peter ukoresha izina rya Producer Trackslayer mu kazi ko gutunganya umuziki ahangayikishijwe bikomeye n’umutekamutwe ukomeje kumwiyitirira maze akarya amafaranga y’abantu.

Nshuti Peter ukoresha izina rya Producer Trackslayer
Nshuti Peter ukoresha izina rya Producer Trackslayer

Trackslayer ukorera mu nzu ya Touch Entertainment ni umwe mu basore bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda bitewe n’indirimbo zikomeye yagiye akora zigaca ibintu hirya no hino mu duce tunyuranye.



Kuri ubu, Slayer ababajwe cyane n’umusore ukomeje kumwiyitirira amaze akaka abantu amafaranga mu izina rye avuga ko azabakorera indirimbo.

Slayer ababajwe cyane n'umusore akomeje kumwiyitirira amaze akaka abantu amafaranga
Slayer ababajwe cyane n’umusore akomeje kumwiyitirira amaze akaka abantu amafaranga

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Muraho neza,ndagirango mbamenyesheko hari umuntu uri kunyiyitirira kuri Facebook akaka abantu amafaranga , official Facebook account yanjye in Nshuti P Trackslayer, murakoze Imana ibarinde.”

Uyu muntu wiyise Trackslayer Prod akomeje kubeshya abantu, Facebook ya nyayo ni Nshuti P Trackslayer
Uyu muntu wiyise Trackslayer Prod akomeje kubeshya abantu, Facebook ya nyayo ni Nshuti P Trackslayer



Uretse Producer Trackslayer, mu minsi ishize Miss Iradukunda Elsa nawe aherutse gutangaza ko abangamiwe cyane n’umutekamutwe wamwiyitiriye maze akajya yaka abantu amafaranga

Miss Iradukunda Elsa ahangayikishijwe n’abamwiyitirira
Uretse Slayer, mu minsi ishize Miss Iradukunda Elsa nawe hari abatekamutwe bamwiyitiriye

INDI NKURU WASOMA KURI PRODUCER TRACKSLAYER

Producer Trackslayer yinjiye mu byamamare nyarwanda bitunze imodoka zihenze-AMAFOTO



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU