Mu mukino wa kabiri mu mikino ya gicuti ikipe ya Rayon Sports iri kugirira mu ntara y’Amajyepfo, ikipe y’Amagaju ihagamye ikipe ya Rayon Sports mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017, aho umukino warangiye itsinzwe ibitego 2-1.

Amagaju FC inyagiye Rayon Sports
 


 
Nubwo Rayon Sports yari yanyagiye ikipe ya AS Muhanga ibitego 6-0 mu mukino wa mbere ndetse Karekezi agashimagiza ubusatirizi bw’abakinnyi be, uyu munsi ibintu ntibyamukundiye kuko byarangiye atsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Amani Mugisha na Habimana Hassan bakunze kwita Pappy mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba yashoje umwiherero yagiriraga muri iyi ntara y’Amajyepfo aho yishimanye n’abafana bayo ari nako yabashije kubiyegereza.

Igitego cy'Amagaju
 



 
Nyuma y’uyu mwiherero Rayon Sports igiye gukomeza imyitozo yayo yo kwitegura umukino wa gicuti ifitanye n’ikipe ya SC Villa Jogoo yo muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU