Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume wamenyekanye ku izina rya Sat B yafatanyije na Producer David Ebangit Washington maze bakorana indirimbo bise Ivyo Bintu.

Sat B yafatanyije na Producer David Ebangit Washington maze bakorana indirimbo bise Ivyo Bintu.
Sat B yafatanyije na Producer David Ebangit Washington maze bakorana indirimbo bise Ivyo Bintu.

Sat B ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri aka karere k’Africa y’iburasirazuba benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Nyampinga, Satura Amabafle, Nyandika n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yarari mu gihugu cy’u Rwanda, aho yanakoranye indirimbo n’abahanzi nyarwanda barimo Urban Boyz, n’abandi benshi ndetse akaba yaracishagamo akanakora ibitaramo binyuranye.

Kuri iyi nshuro, Sat B yafatanyije na Producer Washington wo muri Uganda maze bakorana indirimbo yitwa Ivyo Bintu ivuga ku mbaraga z’abagore.

Sat B ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Africa
Sat B ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Africa

Mu kiganiro Sat B yagiranye na Touchrwanda.com, yatubwiye ko iyi ndirimbo izaryohera cyane abantu bakunda injyana zibyinitse, kuko bayikoze mu buryo bwa Kinyafrica ndetse irimo umudiho ubyinitse neza cyane.

Kanda hano urebe ibyo Bintu ya Sat B na Washington

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU