Sibomana Patrick Papy uherutse kwerekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Belarus bidasubirwaho yamaze gusinyira ikipe ya Shakhtyor Soligorsko ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu amasezerano y’imyaka itatu.

Sibomana Patrick yasinyiye Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus
Sibomana Patrick yasinyiye Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus

Papy yuriye indege mu cyumweru gishize, akigerayo yabanje gukorana imyitozo n’abakinnyi b’iyi kipe ndetse anakora ibizamini binyuranye mbere yo gusinya.

Mu kiganiro na Touchrwanda yatubwiye ko yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 3 gusa ibijyanye n’amafaranga azajya ahembwa byo yabigize ibanga, gusa atangaza ko bahemba neza.

Papy yasinye amasezerano y'imyaka 3 muri Shakhtyor Soligorsk
Papy yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Shakhtyor Soligorsk

Uyu musore w’imyaka 22 ari mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rufite, ndetse mu myaka igera kuri ine yakiniye APR FC yabashije kuyigeza kuri byinshi, harimo no kuyifasha kwegukana ibikombe binyuranye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU