Umukinnyi Sugira Ernest uheruka kuvunikira mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubu yarimaze iminsi yitegura umukino wo kwishyura wari kuyihuza n’ikipe y’igihugu cya Uganda, arigukurikiranwa n’abaganga bo mu bitaro bikuru by’Umwami Faisal (King Faisal) biherere mu karere ka Gasabo araza gusezererwa.



Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu n’ikipe ya APR Fc iheruka ku musinyisha igihe kigera ku myaka 2 ayikinira, yahawe igihe kigera ku meza 7 adakina umupira w’amaguru yitabwaho n’inzobere z’abaganga bo mu bitaro bya King Faisal.

Sugira Ernest umaze igihe kigera ku cy’umweru arwariye mu bitaro by’umwami Faisal yamaze gutangarizwa ko agiye guha murugo iwabo agasezererwa mu bitaro, nyuma agakomeza gukurikiranwa n’abaganga ariko ataha iwabo.

Image result for sugira ernest

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi aza gusezererwa kuri uyu munsi kuwa mbere tariki ya 21 Kanama 2017 ntagihindutse, akazajya aza kwivuza cyangwa ku bonana na muganga igihe azaguhabwa na muganga uri ku mukurikirana mu burwayi bw’imvune ikomeye yagiriye mu kibuga.

Tubibutse ko Rutahiza Sugira Ernest yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’igihugu ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri nyuma yuko umutoza Antoin Hey yari yamwitabaje nka rutahizamu wafasha u Rwanda kwikura imbere ya Uganda Cranes.



Uyu mukinnyi Sugira Ernest akomeje gushimira abakunzi be, n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bakoje kumwereka urukundo rudasanzwe bamusura kwa muganga n’abakomeje ku musengera ngo Imana imukize.

Uyu mukinnyi mu minsi ishize aherutse gusurwa n’umutoza mu kuru w’ikipe y’igihugu Antoine Hey agira n’ubutumwe amugenera. “Mu butumwa yahaye Sugira, Antoine Hey yamwifurije gukira vuba kandi akaba yakubahiriza buri kimwe agirwamo inama n’abaganga b’ibitaro arwariyemo”.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, Antoine Hey yasuye Sugira mbere yuko Amavubi ahura na Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera i Nairobi muri Kenya.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU